Iyo ugerageje kumva igitera ubwo bukene kandi izina bafite ryakagombye kubatunga ubuzima bwabo, benshi bahuriza kuri izi mpamvu:
Gusinya amasezerano bahubutse
Abahanzi bamwe usanga bagwa mu mutego wo gusinya amasezerano mu buryo buzababangamira mu gihe kizaza. Ibi biba kenshi iyo umushoramari akubonyemo impano akiyemeza kukugira umuhanzi afasha gusa bitewe n’inyota umuhanzi afite yo kwamamara, agasinya amasezerano y’igihe kirekire ndetse ntiyite ku ngaruka bishobora kuzagira mu minsi iri imbere.
Aha niho uzasanga umuhanzi amaze kuba mukuru atangiye gukenera ibintu byinshi kurusha mbere nyamara ya masezerano atamuha uburenganzira bwo kubyaka.
Uzasanga umuhanzi bamumenyera buri kimwe mu ikorwa ry’indirimbo ndetse no kuyimenyekanisha ariko ayo ayinjizaho ari hafi ya ntayo, ariho usanga ubwamamare butangiye kumusaba amafaranga menshi kandi ntayo afite, bikaba byatuma afata n’ideni.
Gushyiraho igiciro gihenze kubashaka kumutumira mu bitaramo
Iyo urebye usanga ibitaramo ari kimwe mu bituma umuhanzi agirirwa inyungu n’ibihangano bye, bikaba akarusho iyo atumirwa no mu bitaramo byo hanze dore ko ariho bakura agatubutse cyane.

Ibitaramo ni kimwe mu bintu bituma umuhanzi abaho neza atunzwe n'ibihangano bye
Hano mu Rwanda hari bamwe mu bahanzi baba bumva ko bakomeye ku buryo batapfa kujya mu gitaramo kibonetse cyose, aho usanga umuhanzi yarashyizeho igiciro gihanitse ku buryo kumwigondera bigorana.
Kimwe mu bintu gishobora gutuma utumirwa mu bitaramo byinshi, harimo no kuba ukora cyane kandi utumirwa henshi. Umuhanzi washyizeho igiciro cyo hejuru usanga abantu bose batinya kumutumira ugasanga yabuze byose, ariho ubukene butangira kuzamo
Kutamenya uko isoko ry’umuziki rikorwa
Ni ibintu bitangaje kandi bibabaje kubona umuhanzi ugitekereza ko kugira abantu benshi barebye igihangano cyawe kuri Youtube ndetse kigakinwa ku bitangazamakuru bitandukanye kikamamara aribyo bishobora kukwinjiriza amafaranga menshi.
Benshi mubakigira iyo myumvire usanga nabo bamenyekana bagakundwa nyamara nta kintu binjirizwa n’ibihangano byabo, kuko kugeza ubu Youtube ntabwo rukiri urubuga rwo gucururizaho umuziki ugamije iterambere, noneho byagera ku bari mu Rwanda bikaba ibindi bibazo.
Kuri ubu umuhanzi ushaka kubaho atunzwe n’ibihangano bye abinyuza ku zindi mbuga zicuruza imiziki nka Spotify, Audiomack n’izindi zishyura agatubutse bityo umuhanzi agaca ukubiri n’ubukene, ariyo mpamvu usanga muri iyi minsi abahanzi babanza gushyira ibihangano byabo ku zindi mbuga zinjiza amafaranga menshi, Youtube ikazaza nyuma.
Kubura management
Management ni kimwe mu bintu bizamura umuhanzi mu gihe bafitanye amasezerano yasinyanywe ubushishozi, kuko aha bagufasha muri buri kimwe cyose bitagusabye amafaranga menshi.
Mu gihe umuhanzi arimo kwikorana ku giti cye yirya akimara, niho usanga ageze aho akajya gufata amadeni ngo hato izina rye ritazima.
Ibi byose nibyo biba ku muhanzi akabyihererana, abakunzi be ntibamenye ibijya mbere, kera kabaye ugasanga umuhanzi arazimiye mu buryo utakekaga, akigira gukora ibindi atari uko umuziki awanze, ahubwo ari ikibazo cy’ubushobozi.
