Ubukene bwamuteye kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara abana 102

Ubukene bwamuteye kuboneza urubyaro nyuma yo kubyara abana 102

 Jun 23, 2025 - 18:32

Umugabo ukomoka mu karere ka Butaleja, muri Uganda, uzwi ku izina rya Musa Hasahya Kasera, uherutse kuvuga ko afite umuryango w'abagore 12 n'abana 102, ubu yemeye ko imibereho yabaye ingorabahizi ku buryo yifuza kuboneza urubyaro.

Kasera w'imyaka 68, yavuze ko imibereho yagoranye cyane kandi bamwe mu bagore be bamaze kugenda kubera ibibazo by'amafaranga. Iki kibazo cyamuteye gushishikariza abagore be basigaye gutangira gukoresha gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo bagenzure umubare w’abana.

Mu gahinda kenshi Kasera yagize ati: "Nabonye ko kuboneza urubyaro ari ngombwa. Nabanje kubyanga, ariko ubu nzi ko kubyara udateguye atari byiza."

Uyu mugabo yemera ko atagishoboye no kwibuka amazina y'abana be bose cyangwa abuzukuru be barenga 500 bagize ugu muryango mugari uba kuri hegitari ebyiri gusa, cyane ko ubuzima bukomeje kubabera ingorabahizi.

Yemeye kuboneza urubyaro nyuma yo kunanirwa kurera abana be 102