Kigali: Perezida Samia  yasangiye na mugenzi we Paul Kagame

Kigali: Perezida Samia yasangiye na mugenzi we Paul Kagame

 Aug 3, 2021 - 07:31

Uruzinduko rwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, rw’iminsi ibiri mu Rwanda ku matariki ya 02 na 03 Kanama 2021, ni kimwe mu byagarutsweho cyane mu Rwanda no mu mahanga bitewe n’umubano ibihugu byombi bifitanye.

Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Perezida Suluhu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Yakiriwe kandi na Perezida Kagame bakagirana ibiganiro, ndetse bayobora isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi.

Samia Suluhu Hassan yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside barushyinguyemo, ndetse ku mugoroba yakirwa na Perezida Kagame ku meza muri Kigali Convention Centre, barasabana, ndetse baganira ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Tanzania.

We na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byihariye, byibanze ku bufatanye bukwiye gukomeza kuranga impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Nyuma y’ibiganiro, abakuru b’ibihugu byombi bakurikiye umuhango w’isinywa ry’amasezerano atanu agamije kunoza imibanire.

Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Perezida Suluhu kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.