Ubujurire bwa MacGregor bwateshejwe agaciro

Ubujurire bwa MacGregor bwateshejwe agaciro

 Aug 3, 2025 - 11:49

Nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gusambanya umugore witwa Nikita Ni Laimhin mu 2018, Conor McGregor yongeye guhamywa icyo cyaha nyuma yo gusaba ubujurire, ndetse anahabwa ibihano bikakaye n'ubwo abamwunganira bifuza gukomeza kujurira.

Conor McGregor Yahamijwe Icyaha cyo Gufata ku Nguvu no Gukomeretsa, Acawe Kwishyura Indishyi Zikomeye

Umukinnyi w’iteramakofe uzwi ku isi yose, Conor McGregor, ukomoka muri Irlande, yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu no gukomeretsa Nikita Ni Laimhin mu mahoteri ya Beacon i Dublin mu gihugu cya Irlande, mu Kuboza 2018.

Mu rubanza yaregwagamo n’uwo mugore, McGregor yemeye ko baryamanye mu Ugushyingo 2024 ariko ahakana ko yamusambanyije ku gahato. Nubwo ibyo yabivuze, urukiko rwahamije ko habayeho gufata ku ngufu no kumukomeretsa.

Ku wa 31 Nyakanga 2025, urukiko rutegetse ko McGregor yishyura indishyi zingana na amadorari ya Amerika 272,000 (asaga miliyoni 350 Frw) nk’igice cy’igihano cyo gufungwa yari yarakatiwe mbere. Iyi ngingo yaje yiyongera ku bihano yari amaze guhabwa mu rwego rw’ubutabera.

McGregor n’itsinda rye ry’abanyamategeko batangaje ko batishimiye iki cyemezo, bityo bakaba bagiye kugana urukiko rukuru kugira ngo bajurire. Iyi nkuru ikomeje kuvugisha benshi mu bakunzi b’iteramakofe n’abakurikiranira hafi ubuzima bw’uyu mukinnyi umaze imyaka myinshi akundwa ndetse akanavugwaho byinshi ku bijyanye n’imyitwarire ye.

McGregor yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu