Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari ku kibuga cy’indege ava u kiruhuko kuri club ye ya golf iherereye muri New Jersey, Trump yavuze ko icyemezo cya Musk ari “ubupfapfa” kandi ko gishingiye ku gushaka kwangiza gahunda y’amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati:“Ndatekereza ko ari ubupfapfa gushinga ishyaka rya gatatu. Amerika imaze igihe ikoresha uburyo bwa politiki y’amashyaka abiri, kandi gushinga irindi shyaka nu ukwongera urujijo. Amashyaka ya gatatu ntabwo ajya agira icyo ageraho.”
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Elon Musk umuherwe akaba n’umuyobozi wa SpaceX na Tesla atangaje ko yatangije ishyaka rishya rya politiki, ashimangira ko intego yaryo ari kugarura ubwisanzure bw’abaturage no kurwanya ubutegetsi bw’ishyaka rimwe yemeza ko ari ko Amerika imeze ubu.
Nubwo Musk atigeze asobanura byinshi ku migambi ye, ntibinagaragara niba iri shyaka rishya ryamaze kwemerwa n’inzego zibishinzwe zirimo Komisiyo y’Amatora ya Amerika (FEC). Icyakora, abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora guhungabanya ishyaka rya Republican, aho Trump ari we ukomeje kurigaragaramo nk’uzashaka kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika mu matora ataha.
Umubano wa Trump na Musk wigeze kuba mwiza cyane ubwo Musk yafashaga ibikorwa byo kwamamaza Trump. Gusa uko igihe cyagiye kigenda, byagaragaye ko hari icyuka kibi cyatangiye kwinjira hagati yabo, cyane cyane nyuma y’uko Musk atangiye kunenga imiyoborere y’amashyaka yombi – Republican na Democratic, abashinja kudaha abaturage ijambo.
Ishyaka The America Party, nk’uko Musk yaryise, rikomeje gutera impaka mu banyapolitiki no mu baturage, bamwe bakeka ko ari umugambi wo kwiyamamaza mu 2028 cyangwa se uburyo bwo kugabanya amajwi ya Trump mu matora yo hagati azaba mu 2026.
Donald Trump yasetse bikomeye Elon Musk uherutse gushinga ishyaka rishya
