Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram @mekas.world, Tomeka yanditse ubutumwa bugira buti:“Ibihuha byambaye ubusa!!!! Muhagarike keep vuga ibihuha!! Ibi byose ni ibinyoma 100%.”
Nyamara, nubwo yabeshyuje ayo makuru, inzego z’ubutabera zemeje ko koko Tomeka yatanze ikirego cy’itandukana ku itariki ya 11 Nzeri 2025, asobanura ko impamvu ari ukutumvikana kudashobora gukemurwa hagati ye na Akon.
Mu byo yasabye urukiko harimo uburenganzira bwo kurera umwana wabo w’imyaka 17 witwa Journey, hamwe n’inkunga y’amafaranga yo kubaho azajya atangwa na Akon. Tomeka kandi yasabye urukiko kubuza Akon gusaba amafaranga ayo ari yo yose nyuma y’itandukana.
Ku birebana n’amakuru avuga ko yasabye indishyi za miliyoni 100 z’amayero, nta gihamya cyemewe n’inzego z’ubutabera kiragaragara. Gusa, bimwe mu bitangazamakuru byavuze ko ayo mafaranga ashobora kuba ashingiye ku mugabane wa Tomeka mu mishinga ya Akon, irimo Akon Lighting Africa na Akon City.
Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko Akon afite konti ya banki irimo asaga miliyoni 20 z’amadolari yonyine, mu gihe andi mafaranga n’umutungo byinshi bivugwa ko biri mu izina rya nyina wa Akon. Ariko, aya makuru na yo ntarashimangirwa n’inzego z’ubutabera.
Kugeza ubu, nta tangazo ryemewe n’inzego z’ubutabera cyangwa uruhande rwa Akon ryigeze ritangwa ku bijyanye n’ibi birego cyangwa umutungo wabo. Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko iyi dosiye ishobora gufata igihe kirekire gukemuka, bitewe n’uburyo umutungo wabo bombi usobetse n’uruhare rwa buri wese mu mishinga y’iterambere bakoranye.
Tameka Thiam yahakanye amakuru y'uko yasabye Akon miliyoni 100 z'amayero muri gatanya yabo
Thiam avuga ko amakuru akomeje gukwirakwizwa kuri gatanya yabo amenshi ari ibinyoma
