Thierry Froger yiteguye kwihagararaho imbere ya Rayon Sports izamugora

Thierry Froger yiteguye kwihagararaho imbere ya Rayon Sports izamugora

 Oct 23, 2023 - 16:38

Umufaransa Thierry Froger utoza ikipe ya APR FC yatangaje ko yiteguye kwihagararaho imbere ya Rayon Sports yamutsinze mu mukino baheruka guhura.

Ku munsi w'ejo ku cyumweru nibwo ikipe ya APR FC yari yerekeje mu karere ka Rubavu yabashije kuvayo ibonye amanota atatu kubera ibitego bitatu ku busa yatsinze Etincelles, bikaba ari ibitego byatsinzwe na Victor Mbaoma watsinze bibiri, ndetse na Niyibizi Ramadhan.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, umutoza Thierry Froger yakomoje ku mukino w'umunsi wa kenda azakinamo na Rayon Sports ku Cyumweru, avuga ko ari umukino utoroshye ariko yiteguye hazashyirwamo imbaraga kugirango bazatsinde uyu mukino.

Ati:"Icyo tubanza kureba ni uburyo twakinnye umukino w’uyu munsi, tukabona gutegura uzakurikira. Imbere yacu hari ihurizo ryo kureba imibare isa n’aho itatuvugira kuko twatsinzwe na Rayon Sports.

"Ni ahacu ho gushyiramo imbaraga kuko turabizi ko bazaba biyizeye cyane kuturenza kubera ko ni yo ifite intsinzi iheruka. Rayon Sports izatugora, rero tugomba kwihagararaho."

Nshimiyimana Ismael Pitchou wari umaze igihe yaravunitse yagaragaye muri uyu mukino APR FC yatsinzemo Etincelles aho yinjiye mu kibuga ku munota wa 72 asimbuye Taddeo Lwanga.

Thierry Froger kandi yavuze ko Sharaf Eldin Shaiboub Ali nawe umaze igihe yaravunitse ari kugenda akira ariko hakaba hataramenyekana igihe azatangira gukoreshwa.

ARP FC ikomeje kwitegura Rayon Sports iheruka kuyitsinda