Tanzania yongeye gutaha amara masa muri Grammy Awards 

Tanzania yongeye gutaha amara masa muri Grammy Awards 

 Nov 7, 2025 - 21:25

Mu gihe uruganda rw’umuziki muri Afurika rukomeje gutera imbere ku rwego mpuzamahanga, igihugu cya Tanzania cyongeye kubura umwanya mu bazahatanira ibihembo bikomeye bya Grammy Awards 2026, mu cyiciro cya Best African Music Performance.

Nubwo abahanzi benshi bo muri Tanzania bari bohereje ibihangano byabo byujuje ibisabwa, nta n’umwe ubonetse ku rutonde rw’abahatanye rwatangajwe n’itsinda rya Recording Academy.

Abahatanye muri icyo cyiciro ni: Burna Boy mu ndirimbo “Love”, Davido ft Omah Lay mu ndirimbo yabo “With You”, Eddy Kenzo & Mehran Matin mu ndirimbo yabo “Hope & Love”, Ayra Starr ft Wizkid mu ndirimbo yabo “Gimme Dat”, Tyla mu ndirimbo ye “Push 2 Start”

Nk’uko byagiye bigaragara mu myaka yashize, Nigeria na Afurika y’Epfo zikomeje kwiharira amahirwe menshi mu byiciro bitandukanye bya Grammy, ibintu bikomeje kugaragaza uburyo ibyo bihugu byombi byubatse neza inzego z’umuziki wabo.

Abakunzi n’abategura umuziki wa Bongo Fleva bo ntibanyuzwe n’ibi, kuko bemeza ko Tanzania ifite abahanzi benshi bafite impano n’ubuhanga buhambaye, gusa bakaba batarabona amahirwe yo kumenyekana ku rwego rw’isi.

Abasesenguzi mu muziki bavuga ko iki kibazo gishobora kuba gituruka ku kutagira imikoranire myiza n’amakompanyi akomeye y’ubucuruzi n’itangwa ry’umuziki ku rwego rw’isi, kutagira ubukangurambaga buhagije ku mbuga mpuzamahanga nka Grammy, ndetse n’uburyo bw’utayarijwe bw’imiziki butaragera ku rwego mpuzamahanga.

Bavuga ko kugira ngo muziki wa Tanzania ugerere ku rwego rwa Grammy, hakenewe gushyirwa imbaraga mu bufatanye mpuzamahanga, gukora ubukangurambaga bunoze, no kongera ireme ry’umusaruro w’amajwi kugira ngo ujye ku rugero rwemewe n’amategeko y’ibyiciro bya Grammy.

Nubwo bimeze bityo, hari icyizere ko mu myaka iri imbere, Tanzania ishobora gufata intebe mu bihembo bya Grammy, kuko abahanzi benshi bayo barimo gukorana n’amazina akomeye muri muzika mpuzamahanga kandi bagakomeza kuzamura urwego rwabo.