Iki kibazo cy'abashoferi bari kwitabaza abapfumu kugira ngo babone uko batwara, cyazamuwe n'umuyobozi wo mu gace ka Mwanza Juma Mtanda watangaje ko abashoferi basigaye bararetse akazi bakajya mu bapfumu kugira ngo babahe imiti mbere yo kujya mu modoka kugira ngo zitabapfiraho.
Uyu muyobozi yabivugiye mu nama yabereye Arusha kuri uyu wa Kabiri yahuje abashoferi ba Leta, agaragaza ko muri iyi minsi imodoka nyinshi zisigaye zarapfuye, abashoferi bakaba basigaye baba bicaye ibituma abandi zitarapfa bajya mu bapfumu kugira ngo imodoka batwara ntizizapfe bakomeze babone umushahara.
Minisitiri w'intebe Kassim Majaliwa acyumva iyo nkuru yakubiswe n'inkuba, ahita asaba aboyobozi b'ibigo bya Leta gukoresha imodoka zapfuye zitagikora, izitakorwa nazo bakabimenyesha izindi nzego.
Yasabye kandi abayobozi gukora uko bashoboye abashoferi bakabona imodoka batwara bakareka iyo mico yo kujya mu bapfumu kugira ngo babone imodoka batwara.
