Urwutonde ruyobowe n’abaraperi bakomeye nka Jay-Z, Kendrick Lamar, na Lil Wayne, gusa bagenzi ba be bo muri Migos, Quavo na Offset, ntabwo bagaragaye kuri urwo rutonde.
Nk’uko Forbes ibivuga, Takeoff uzwi ku izina ry’amavuko rya Kirshnik Khari Ball, yakoze amateka mu muziki wa hiphop abinyujije mu itsinda rya Migos, ryabiciye bigacika mu mujyi wa Atlanta hagati mu myaka ya za 2010. Iri tsinda ryarenze imbibi z’umuziki wa rap rizana injyana ya “adlibs” na “triplet flow” mu ndirimbo nka ‘Versace’, ‘Motorsport’, na ‘Bad and Boujee’.
Takeoff yagize uruhare runini mu myandikire y’iryo tsinda kandi ni nawe wahuje bagenzi be. Album yabo ‘Culture yo muri 2017 ngo ni kimwe mu bikorwa byiza byerekana impano ye y’ubuhanzi. Byongeye kandi, ibihangano bye byagaragaye cyane kuri alubumu ye ‘Only Built for Infinity Links’ yakoranye na Quavo, igasohoka ibyumweru bike mbere y’urupfu rwe mu Gushyingo 2022.
Migos, basize ikimenyetso simusiga ku muziki w’iki gihe, aho bibukirwa ku ruhare runini bagize mu muryango wa hiphop, mu gihe Takeoff we afatwa nk’inkingi ya mwamba muri iri tsinda.
