Ni inkuru zari zazanywe n'umunyamakuru wo muri Uganda 'Kasuku' uzwiho gukora inkuru zicukumbuye, aho yavuze ko mu mwaka washize Spice Diana yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n'umuherwe w'Umugande.
Ni amakuru yatangarije kuri KFM, aho yavuze ubwo bukwe bwabereye i Paris mu Bufaransa, ndetse ko igitaramo Spice Diana aherutse gukora mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo yizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki, ngo uyu muherwe byose niwe wari ubiri inyuma.
Nyuma yo gutangaza ibi, abantu benshi baguye mu kantu bibaza uburyo Spice Diana yaba yarakoze ubukwe abantu ntibarabukwe, bakongera kwibaza icyaba cyamuteye kwishora ku mugabo usanzwe afite abagore babiri kandi abizi dore ko idini rye rya Islam rimwemerera kubatunga.
Kuri ubu Spice Diana yamaze gutera utwatsi aya makuru, avuga ko ari ibihuha abantu bakwirakwije bidafite aho bishingiye.
Yavuze ko atigeze ajya mu Bufaransa, bityo ko ari impamvu ndetse n'igihamya cy'uko ibivugwa ari ibihuha.

