Uyu muhanzikazi wakoze indirimbo nyinshi zigakundwa cyane ndetse bigatuma agira abafana benshi, ubu avuga ko icyo ashyize imbere ari ugukora indirimbo nyinshi agahaza abafana be, aho gukora indirimbo imwe gusa ashaka ko izayobora izindi mu gihugu.
Kuri we asanga umuhanzi ukora indirimbo nkeya agamije gushaka izizakundwa cyane, bisubiza abafana inyuma ndetse bikanadindiza uruganda rw'umuziki muri rusange.
Spice avuga ko kwibanda mu gushaka indirimbo zizakundwa cyane nta nyungu byamuzanira mu mwuga we, kuko we ngo yamaze kugira abafana bashobora kuzuza ibitaramo bye kandi bakumva na buri gihangano ashyize hanze bakanagikunda.
Ibi yabigarutseho mu gihe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda bari bamaze iminsi bamwibasira, bamushinja kuba umunebwe kandi bikaba bigiye gutuma agiye kuzima.
Icyakora we akavuga ko niyo yamara umwaka adakora indirimbo adashobora kuzima kuko no kuba bamuganiraho ni ikigaragaza ko bamuzirikana.
Spice Diana kuva yamenyekanye mu mwaka wa 2014, ndetse kuva icyo gihe niko yakoraga indirimbo zigatigisa umujyi.
