Ubwo Spice Diana yari mu kiganiro kuri TikTok (Live), nibwo yabajijwe abahanzikazi batanu abona ko barenze muri Uganda avuga Cindy Sanyu, Karole Kasita, Vinka, Winnie Nwagi na Uncle Chumi.
Yavuze ko aba bahanzi bombi bahuriye ku kuguhozaho, guhanga udushya ndetse no gukora cyane bikagira uruhare mu gukura k’umuziki wa Uganda ukagera ku rwego mpuzamahanga, gusa ku rundi ruhande avuga ko buri wese agiye afite umwihariko we.
Yavauze ko Vinka afite ijwi rifite ubudasa ndetse akaba akorana indirimbo n’abahanzi benshi Mpuzamahanga, ni mu gihe Karole Kasita ari umuhanzikazi uba ufite imbaraga nyinshi ku rubyiniro kandi indirimbo ze zigakundwa cyane.
Winnie Nwagi ni umuhanzikazi ufite abafana benshi kandi ufite impano idasanzwe, naho Cindy Sanyu nubwo atakirirmba cyane ariko akomeza kugaragara mu ruganda no mu buyobozi bw’ihuriro ry’abahanzi muri Uganda.
Ni mu gihe Uncle Chumi uri mu bahanzi bari kuzamuka, avuga ko abona ari umuhanzikazi ufite impano kandi ufite uburyo bw’umwihariko akora ibintu bye.
Ibi byahise bizamura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, kuko iyo urebye mu bitekerezo abantu batanze ku mashusho ari kuzenguruka, abantu benshi bamwikomye bavuga ko ari gutesha agaciro Sheebah Karungi wafashije benshi kuzamuka ndetse no kugeza ubu.
Icyakora bamwe bavuze ko kuba Sheebah ataje kuri uru rutonde bitabatunguye, kuko n’ubundi aba bombi basanzwe barebana ay’ingwe, aho usanga bapingana buri wese yumva ko arenze undi.
Uru rutonde Spice Diana yarutangaje nyuma y’uko Lydia Jazmine yari aherutse gutangaza ko Sheebah Karungi ari umuntu ukomeye mu muziki wa Uganda ndetse abantu bagakwiye kumwubahira ibyo yakoze.
Spice Diana ntabona Sheebah Karungi mu bahanzikazi batanu bakomeye muri Uganda
Cindy Sanyu ni umwe mu bahanzikazi batanu Spice Diana abona bakaze
Vinka na we ari ku rutonde rw'abahanzikazi bakomeye muri Uganda mu mboni za Spice Diana
Sheebah Karungi ntabwo ari ku rutonde rwa Spice Diana rw'abahanzikazi bakomeye muri Uganda
