Mu ijoro ryakeye, Snoop Dogg yashyize kuri Instagram ifoto yabahanzi batandatu bakomeye; barimo we, Tupac, Ice Cube, Notorius BIG, DMX, na Busta Rhymes, bose ntibigeze batsindira Grammy.
Iyo post yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, benshi bashidiknaya ku kamaro k’ibyo bihembo mu kumenya impano cyane cyane mu isi ya hip-hop.
Abafana babnze kuryumaho bati:“Ibihangange ntibikenera Grammy.” Abandi bati: “Ibi bigaragaza ko ubuhanga bw’umuntu budapimirwa mu bihembo.”
Abafana benshi bagaragaje uburakari bwabo ku mateka ya Grammy yo kudatekereza abahanzi bafatwa nk’inkingi za mwamba. “Bishoboka bite ko abahanzi bakomeye nk’aba badafite Grammy, mu gihe abo dufata nk’abato bazifite?”
Nubwo bamwe banenze Grammy, abandi bashimangiye ko umurage aba bahanzi bubatse badakeneye igihembo kugira ngo bagaragaze ko bakomeye. Bamwe bagize bati: “Kumenyekana ku mihanda ni ngombwa kuruta Grammy”, abandi bati: “Grammy ntabwo ari yo isobanura ko umuntu afite impano.”
Izi mpaka ntabwo ari nshya, gusa byongeye kwibutsa ko ubuhanzi n’ibikorwa akenshi biruta agaciro k’ibihembo. Nubwo abo bahanzi bose Snoop yagaragaje barigeze batsindira Grammy nyamara isibibafata nk’ibikomerezwa, uruhare rwabo mumuziki numuco bizakomeza kuba umwihariko kandi ntibizibagirana.
