Abenshi bamwise “umugabo w’umunyamahirwe make kurusha abandi ku isi” bitewe n’uburyo buri kintu yagerageza cyarangiraga ari igihombo cyangwa gutsindwa.
Amateka ya Shao yatangiye kumenyekana ubwo yamaraga imyaka irenga 20 asaba viza yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagerageje inshuro nyinshi ku buryo abakozi b’Ububanyi n’Amahanga bari bamaze kumumenya, ariko buri gihe byarangaga.
Nyuma yo kubura Viza yo kujya muri Amerika, yahisemo gushaka ubwenegihugu muri Canada. Naho yarahatanye inshuro zirenga 15, ariko buri gihe akagaruka amaramasa.
No mu gisirikare ntiyahiriwe
Kuba yarananiwe kubona ubwenegihugu, byamuhaye icyerekezo gishya cyo kwinjira mu Ngabo z’u Bushinwa zirwanira mu mazi (Navy). Ariko nk’uko byari bisanzwe bimugendekera, n’aho byarangiye bamwangiye.
Shao ntiyacitse intege. Yasabye akazi muri sosiyete imwe y’ikoranabuhanga yari yashyize ku isoko imyanya 124. Abakozi 122 barakiriwe, we wenyine aba ari we wimwa akazi. Yongeye no kwiyandikisha muri polisi yari yashyize ku isoko imyanya 20. Abantu 19 baratoranywa, we wenyine ni we wasigaye.
Urugendo rwa business rwamuviriyemo uburoko
Mu guharanira kwiyubaka, Shao yafashe icyemezo cyo kwinjira mu by’ubucuruzi bwa E-Marketing agamije gushinga urubuga rukomeye nk’urwa Amazon. Kubera kubura igishoro, yagurishije bimwe mu bikoresho byo mu rugo harimo n’impeta y’ubukwe y’umugore we ndetse anafata inguzanyo muri banki.
Ariko nk’uko byamugendekeye kenshi, uwo mushinga warasenyutse usiga Shao mu madeni menshi. Kubera kunanirwa kwishyura inguzanyo, yaje kujya mu buroko, aho akiri kugororwa n’ingaruka z’ayo madeni kugeza n’ubu.
Amateka ya Shao Ling Li yakomeje gucibwamo imigani ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamufata nk’icyitegererezo cy’ubuzima bubi, abandi bakamubonamo isomo ryo kudacika intege n’ubwo byose byaba byanze.
