Seun Kuti yakuriye inzira ku murima abifuza ko yiyunga na Wizkid

Seun Kuti yakuriye inzira ku murima abifuza ko yiyunga na Wizkid

 May 5, 2026 - 10:19

Umuhanzi wo muri Nigeria, Seun Kuti yatangaje ko amakimbirane afitanye na Wizkid azahoraho ubuziraherezo, ashimangira ko nta mahirwe yo kongera kuba incuti na we ahari.

Abajijwe niba yarigeze akemura amakimbirane  afitanye na Wizkid, Seun Kuti yavuze ko bidashoboka ko bongera kubana neza, bitewe n’amagambo Wizkid yavuze kuri Se, Fela Kuti, bivugwa ko ari we watangije injyana ya Afrobeat.

Aya makimbirane yatangiye ubwo Wizkid yavugaga ko ari umuhanzi mwiza kuruta  Fela Kuti, nyuma y’uko Seun Kuti we yari yasabye abafana kureka kumugereranya  na Se witabye Imana, aho yavugaga ko ntawe ukwiriye gufata umuhanzi ukiriho ngo amugereranye n’umunyabigwi witabye Imana.

Icyo gihe aya amagambo ya Wizkid yafashwe nk’atesha agaciro umurage wa Fela Kuti, ibintu Seun Kuti atigeze yakira neza, kuva ubwo kutumvikana kuratangira ndetse kugeza magingo aya.

Ku makuru dukesha ikinyamakuru DAILY POSt, ni uko uyu Seun Kuti yavuze ko kongera kwiyunga na Wizkid bizagorana, ndetse ko yumva nta magambo menshi yumva yavuga ku makimbirane yabo amaze iminsi itari mike.

Yagize ati: “Bizahoraho ubuziraherezo. Nta kintu mfite cyo kumuvugaho, ariko ikibazo kiracyahari. Ntushobora kuvuga nabi Papa wanjye ngo maze bibe  nk’aho ntacyabaye.”

Nubwo Wizkid ari umwe mu bahanzi bageze ku rwego rwo hejuru ku Isi, amagambo ye kuri Fela Kuti yateje impaka, kuko bamwe bayafashe nko kubahuka uyu munyabigwi ufatwa nk’umwe nkingi ya mwamba w’injyana ikomeye muri Afurika  ya Afrobeats.  

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien