Sadio Mane na bagenzi be bari bategerejwe i Huye ntibakije

Sadio Mane na bagenzi be bari bategerejwe i Huye ntibakije

 Aug 24, 2023 - 13:07

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Senegal ryashwishwurije abanyarwanda bari bizeye ko u Rwanda ruzakira Senegal mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika.

Abanyarwanda bari biteze ko umukino uteganyijwe tariki 09 Nzeri 2023 wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika hagati ya Senegal n'u Rwanda uzabera mu Rwanda, ariko ibi siko bimeze.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Senegal ryamaze kwandikira CAF ibamenyesha ko uyu mukino Senegal izawakirira i Dakar aho kuba i Huye nk'uko byari byitezwe.

Ibi ni nyuma y'uko umukino ubanza u Rwanda rwasabye Senegal ko rwawakirira i Dakar kuko nta stade yemewe yari mu Rwanda, ariko rukanasaba ko uwo kwishyura Senegal nayo yazawakirira mu Rwanda stade yarabinetse.

Senegal ivuga ko ifitanye umukino wa gicuti na Algeria tariki 05 Nzeri 2023, bikaba bigoye ko izava muri Algeria ngo ihite yongera ikore urugendo ruza mu Rwanda

Muri iyi baruwa kandi harimo ko hazabaho ibiganiro bizahuza impande zombi hakarebwa umwanzuro utazabangamira impande zombi.

Senegal ishaka u Rwanda iwayo