Rutahizamu wa Tottenham, Heung-min Son yareze umugore uvuga ko atwite inda ye

Rutahizamu wa Tottenham, Heung-min Son yareze umugore uvuga ko atwite inda ye

 May 15, 2025 - 14:29

Rutahizamu wa Tottenham Hotspur, Son Heung-min yatanze raporo kiri polisi arega umugore wavuze ko atwite inda ye, ibyo we avuga ko ari ibinyoma bigamije gushaka indonke.

Abunganira Son bavuga ko uyu mugore yatanze ibirego muri Kamena 2024 asaba amafaranga kugira ngo atabishyira hanze. 

Icyakora, mu cyumweru gishize Son yahisemo gutanga ikirego, aho nyine yashimangiye ko uyu mugore yari yacuze umugambi wo kumubeshyera agamije kumushakiraho indonke.

Uyu mugabo w'imyaka 32 ukomoka muri Koreya y'Epfo, kugera ubu nta mugore cyangwa abana bazwi afite.

Ibyo bishimangira ibyo yigeze kuvuga agira ati:"Data yavuze ko iyo ushyingiwe icya mbere aba ari umuryango, umugore ndetse n'abana umupira w'amaguru ukaza nyuma. Ndashaka kumenya neza ko nzakomeza gukina umupira ku rwego rwo hejuru, namara kureka umupira nkazajya natangira kubyara."

Heung-min Son yareze umugore umushinja kumutera inda

Heung-min Son avuga ko ibyo uwo mugore avuga ari ikinyoma cyambaye ubusa

Heung-min Son avuga ko uwo mugore agamije gushaka indonke