Rurageretse hagati ya Juma Jux n'abategura Trace Awards

Rurageretse hagati ya Juma Jux n'abategura Trace Awards

 Feb 28, 2025 - 20:50

Abahagarariye umuhanzi Juma Jux basabye ibisobanuro abateguye Trace Awards nyuma yuko inyandiko yabo itangaza ko Jux ariwe wegukanye igihembo cy ‘ Umuhanzi mwiza wo muri Tanzania ‘ yakuweho mu buryo butunguranye nta bisobanuro.

Binyuze mu butumwa bwanditswe na Doctor Ulimwengu, abahagarariye Jux bavuze ko iki gikorwa cyateje urujijo mu bafana b’uyu muhanzi ndetse n’abafatanyabikorwa mu bucuruzi, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka ku ishusho ye mu bucuruzi bwa muzika.

Abahagarariye Juma Jux basabye ibisobanuro abategura Trace Awards 

Abahagarariye Jux basabye Trace Awards gutanga ibisobanuro byumvikana ku mpamvu yo gukuraho iryo tangazo ndetse n’intambwe zatewe kugira ngo iki kibazo gikemuke. Bavuze ko gukorera mu mucyo muri ibyo bibazo ari ngombwa ku bahanzi ndetse n’imyidagaduro muri rusange.