Robert Lewandowski ashobora gusohoka muri FC Balcelona umwaka utaha

Robert Lewandowski ashobora gusohoka muri FC Balcelona umwaka utaha

 Jan 30, 2026 - 19:09

Anna Lewandowski, umugore wa rutahizamu w’Umunya-Pologne Robert Lewandowski, yavuze ko uyu mwaka w’imikino ushobora kuba uwa nyuma w’umugabo we muri FC Barcelona.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Pologne, Anna yavuze ko umuryango wabo uri kwitondera ibi bihe cyane gufata binyuze mu bwitonzi no mu bwenge, bigasobanura neza ko ejo hazaza hatazwi, kandi ko ibi ari ibisanzwe ku mukinnyi ukomeye, yagize ati:

“Reka turebe uko uyu mwaka muri Barcelona uzagenda. Birashoboka cyane ko ari wo wa nyuma w’umugabo wanjye hano, bityo tuzashyira imbaraga zacu zose mukwishimira buri mwanya n’umukino n’abafana, kuko tuzi ko umunsi umwe byose bizashira,”
 
Yongeyeho ko icyizere cyabo kiri mu gufata buri munsi neza, bagakomeza gushimira ibikorwa by’umugabo we mu mupira w’amaguru. Anna yanagaragaje ishema rikomeye ku bikorwa bya Lewandowski,ati:

“Nifuza ko abantu bazakomeza kumuvuga imyaka myinshi iri imbere, kandi ko n’ibisekuru bizaza bitamwibagirwa. Yageze ku ntsinzi zidasanzwe, kandi nishimira cyane byose byabaye.”

Aya magambo agaragaza neza ko hazaza ha Lewandowski hakiri mo urujijo, ariko umuryango we witeguye kwakira icyo ari cyo cyose gishobora kuza, unakomeza kwishimira buri mwanya bagiriye  I Catalonia ndetse no ku mikino ya Barça.

Umugore wa Lewandowski, Anna yavuze ko uyu mwaka ushobora kuba uwa nyuma we muri Barcelona

Uyu mwaka ushobora kuba uwa nyuma wa Lewandowski muri Barcelona

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien