Rihanna yateguje abakunzi be umuzingo mushya

Rihanna yateguje abakunzi be umuzingo mushya

 Feb 23, 2025 - 13:14

Nyuma y'imyaka igera ku Icyenda abakunzi ba Rihanna bategereje Album, yabijeje ko agiye gushyira hanze umuzingo mushya uzaba utandukanye n'indi yose yakoze bijyanye no kuba ubu yaramaze kuba umubyeyi.

Nyuma y’imyaka myinshi abafana bategerezanyije amatsiko, Rihanna yemeje ko albumu ye ya cyenda iri munzira. Ni nyuma y'uko yu muhanzi w'imyaka 37 y'amavuko wasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa 'Pon de Replay' afite imyaka 17, ntago yigeze ashyira hanze alubumu nshya nyuma yiyitwa ‘Anti’ yasohotse mu 2016.

Mu kiganiro Rihanna yagiranye n’ikinyamakuru Harper’s Bazar , yatangaje ko arimo ashakisha icyerekezo cyiza mu mwuga we, avuga ko agerageza kumva kenshi alubumu ye yitwa ‘Anti’ kugira ngo amenye uko azakora neza alubumu ye ya cyenda yise ‘R9’.

Rihanna yari amaze imyaka 9 atarashyira hanze album 

Icyakora, ashimangira ko adashaka gusohora umuziki utajyanye n’imyaka afite.

Rihanna ati: "Nyuma yo gutegereza igihe kirekire, akazi kanjye kagomba kumpesha agaciro, bityo ntabwo nshobora guha abakunzi banjye ikintu gisanzwe".

Rihanna yakomeje avuga ko amaze imyaka umunani atagoheka kugira ngo azahe abakunzi be ibkwiranye n'imyaka amaze nta gihangano abaha, ndetse ko impamvu yatinze ari uko hari igihe yajyaga muri studio akumva ijwi afite atari ryo yifuza, akumva atari we wa nyawe.

Byongeye kandi, Rihanna yavuze ku kuntu urugendo rwe rwa muzika rwuzuyemo ibibazo no gutinya gutsindwa, cyane cyane mu myaka ya mbere y’umwuga we. Nubwo bimeze bityo ariko, yakomeje kuba umwe mu bahanzikazi bafite ibihangano byagurishijwe cyane muri iki kinyejana, aho intsinzi ye ikomeje kugaragara binyuze mu bucuruzi bwe nka Fenty Beauty na Savage x Fenty.