Rifi Fashion Agency yihariye ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards mu cyiciro cy'imideli

Rifi Fashion Agency yihariye ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards mu cyiciro cy'imideli

 Dec 18, 2023 - 15:49

Mu gihe Rifi Entertainment igeze kure imyiteguro y'igitaramo mbaturamugabo kigomba kuba tariki 30 z'uku kwezi, inzu yabo y'imideli ikomeje kuvuna umuheha ikongezwa undi, nyuma yo kwegukana igihembo bitatu muri Karisimbi Entertainment Awards 2023.

Mu mpera z’icyumweru gishize, hatanzwe ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards, ibihembo bitangwa na sosiyete ya Karisimbi Event, mu rwengo rwo gushimira abantu bo ngeri zitandukanye z’imyidagaduro, baba bitwaye neza kurusha abandi, buri mwaka.

Rifi Fashion Agency yegukanye igihembo cy'inzu y'imideli yahize izindi muri uyu mwaka

Ni ibirori byitabwirwa n’ibyamamare bitandukanye, by’umwihariko mu kiciro cy’umuziki no kumurika imideri.

Ni muri urwo rwego inzu y’imideli yitwa Rifi Fashion Agency yavugishije benshi nyuma yo kwegukana igihembo cy’inzu y’imideli yahize izindi, ndetse n’abanyamideli bayo bakitwara neza ku giti cyabo.

Ri Kon(hagati), umuyobozi wa Rifi Fashion Agency yakira igihembo

Uretse kuba Rifi Fashion Agency yegukanye igihembo cy’inzu y’imideli yahize izindi muri uyu mwaka, umunyamideli wayo Abayisenga Solange, yegukanye igihembo cy’uwahize abandi banyamidelikazi, mu gihe Nshogoza John Tecno, yegukanye igihembo cy’umunyamideli wahize abandi mu bagabo, tutibagiwe na UWAYO Benigne wegukanye igihembo cy’umunyamidelikazi urimo kuzamuka.

Umunyamidelikazi Abayisenga Solange wo muri Rifi Fashion Agency ni we wahize abandi

Ibindi byamamare nka Muyoboke Alex, yegukanye igihembo cy’uhagarariye abahanzi (Manager) w’ibihe byose, Yago, yegukana igihembo cy’umuhanzi mushya, Eric Senderi yegukana igihembo cy’umuhanzi uhiga abandi ku rubyiniro, umuhanzikazi Bwiza ahacana umucyo, n’abandi benshi.

Mu kiciro cy'abagabo, Nshogoza John Tecno na we wo muri Rifi Fashion Agency ni we munyamideli wahize abandi

Ni ibirori byabaye ku munsi wo ku wa Gatandatu, bibera i Kigali muri ONOMO hotel, bikaba byari biyobowe na MC Nario.

UWAYO Benigne wo muri Rifi Fashion Agency yegukanye igihembo cy'umunyamideli ukirimo kuzamuka.

Bwiza yabaye umuhanzikazi wahize abandi.

Muyoboke Alex yabaye Manager w'ibihe byose