Uyu muraperi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya Rua Rwanda, aho yavuze ko ibikorwa akora n’umusanzu atanga mu muziki nyarwanda bidahabwa agaciro bwikwiriye muri uru ruganda rw’imyidagaduro.
Racine yavuze ko usibye kuba ari umuhanzi mwiza, asanga ari umwe mubagira uruhare rukomeye mu gufasha abandi bahanzi gukora indirimbo nziza no gutambutsa ubutumwa butandukanye binyuze mu kubandikira indirimbo. Akavuga ko kuri we asanga abaye ahabwa indabyo ze yaba ari mu bahanzi babiri beza mu mateka y’u Rwanda.
Yagize ati: “Njyewe ndi umuhanzi munini cyane mu buryo butari ubwo ngaragaramo, kuko ibitekerezo byanjye ni byo bigurisha muri uyu muziki. Si ukuvuga gusa ibyo kugaragara, mbona naba ndi mu bahanzi babiri beza babayeho mu mateka y’u Rwanda.”
Uyu muhanzi yavuze kandi ko amaze imyaka myinshi yandika indirimbo nyinshi ndetse agakora ibikorwa bitandukanye byakunzwe, ariko akaba atarabona amahirwe nk’ay'abandi bahanzi, haba mu kumenyekanishwa ndetse no guhabwa umwanya uhagije mu bitangazamakuru.
Racine yatunze agatoki itangazamakuru arishinja kugira uruhare mu kuba ibikorwa bye bitagera kure nk’uko abyifuza. Yavuze ko bamwe mu banyamakuru badashyira imbaraga mu kumenyekanisha ibyo akora, ibintu avuga ko byatumye atabona agaciro akwiriye nk’umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda.
Racine ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda, akaba azwi cyane mu njyana ya Hip Hop no mu kwandikira indirimbo abahanzi batandukanye.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
