Mu rubanza rwabereye i Los Angeles kuri uyu wa 25 Nzeri 2024, umuraperi Quavo yategetswe kwishyura akayabo kangana $682,000 (asaga miliyoni 920 Frw) uwitwa 'Antonio Henry' wahoze ari umukozi kuri Hotel iherereye i Los Angeles yitwa 'Encore Hotel and Casino'.
Ni amafaranga yaciwe nyuma y'uko ahamijwe icyaha cyo gukubita ku bushake uyu Antonio Henry, mu 2018 ubwo yari umukozi kuri Hotel Quavo yari yaje gucumbikamo.
Mu kirego Henry yatanze, yavuze ko Quavo yamukubise urushyi bimwangiza mu buryo bw'umubiri ndetse n'amarangamutima.
Kuri we yasabye ko urukiko rwategeka Quavo ko yamwishyura angana $800,000 (asaga miliyari 1 Frw) nk'indishyi y'akababaro.
Icyakora ku ruhande rwa Quavo n'umunyamategeko we witwa 'William Briggs ll, bavuze ko aya mafaranga ari menshi ndetse ko ashobora gufasha abantu benshi.
William yavuze ko umukiriya we (Quavo) atashakaga gukomeretsa Henry, kuko iyo aza kuba aribyo agambiriye atari kumukubita urushyi rumwe, ahubwo yari kumukubita ibipfunsi.

Quavo yahamijwe icyaha cyo gukubita, acibwa amande
Ubwo iyi mirwano yabaga muri Mata 2018 yaje guhoshwa n'abashinzwe umutekano, icyakora nta muntu n'umwe watawe muri yombi.
Ibi bibaye kandi mu gihe umuraperi witwa 'L. Mont' nawe aherutse kumurega amushinja ko mu 2018 yamuhaye indirimbo ngo agende ayumve yizeye ko bazakorana indirimbo, ariko bikaza kurangira Quavo iyo ndirimbo ayibye ayihindura iye.

