Ibi yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yatangaje ko mu gihe cya vuba azashyira hanze indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana.
Yavuze ko Imana iramutse ibishatse ashobora no gukomerezaho akajya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa, agatera umugongo iza Secular abantu bamumenyemo kuva kera akiri no mu itsinda rya Dream Boys.
Avuga ko kuba yaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza, ari uko Imana yagiye iba hafi cyane bityo ko akwiye kuyishima.
Ati "Vuba ndaha Imana icyubahiro mu ndirimbo ya 'gospel', kandi inabishatse (Imana) twakomerezaho. Nshuti zange rero, Imana yagiye ihaba cyane ikwiye amashimwe."
Mu gihe Platini P yaba afasha umwanzuro wo kwerekeza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yaba ateye ikirenge mu cya bagenzi be barimo Meddy, Niyo Bosco n'abandi.
Hari kandi na mugenzi we TMC bahoze baririmbna mu itsinda rya Dream Boys, ariko kuri ubu akaba yarasezeye burundu ibijyanye n'imyidagaduro nyuma yo kwakira agakiza.
Si Platini uciye aya marenga gusa, kuko na The Ben ubwo yari mu gitaramo aherutse gukora tariki ya 01 Mutarama 2025 aherutse guca amarenga ko ashobora kuzerekeza muri gospel.
Platini P yaciye amarenga yo gutera umugongo umuziki wa Secular akayoboka uwo kuramya no guhimbaza Imana.

