Ibi yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, aho yagize ati “Icy’ingenzi ubu ni uko intambara yo muri Gaza ihagarara kandi abaturage b’inzirakarengane bagatabarwa. Amahoro arashoboka. Turasaba guhagarika imirwano ako kanya, kurekura imfungwa zose no gutanga ubufasha ku bababaye muri Gaza,”
Perezida Macron yakomeje agira ati “Nafashe icyemezo cyo kwemera Leta ya Palesitine.Tugomba kandi kwizeza ikurwaho n'iyamburwa intwaro rya ko Hamas, tugasubiza Gaza umutekano, tukayubaka. Iherezo, tugomba kubaka Leta ya Palesitine."
Ubuyobozi bwa Palesitine bwishimiye icyemezo cya Macron, ariko Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yavuze ko icyo cyemezo “giha uruhembo iterabwoba”, yibutsa ibitero bya Hamas byo ku wa 07 Ukwakira 2023 muri Isiraheli.
Emmanuel Macron yahise anandikira perezida wa Palestine Mahmoud Abbas amumenyesha icyo cyemezo ibya shimwe na Leta y'iki gihugu binyuze kuri Hussein al-Sheikh, wungirije perezida Abbas.
Kugeza ubu, Leta ya Palesitine imaze kwemerwa n’ibihugu birenga 140 mu bihugu 193 bigize UN. Bamwe mu banyamuryango ba EU barimo nka Esipanye nabo bemeye iki gihugu.
Ariko kugeza ubu inshuti ya hafi ya Isiraheli, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe n’u Bwongereza n’abandi bafatanyabikorwa bayo, ntibarayemera nk'igihugu.
Benjamin Netanyahu yababajwe n'icyemezo cya perezida Emmanuel Macron
Igihugu cya Palestine cyazahajwe n'ibitero bya Isiraheli byumwihariko agace ka Gaza
