Kuri uyu wa Kane Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin uri i Hanoi muri Vietnam, yatangaje ko byaba ari "ikosa rikomeye Koreya y'Epfo iramutse ihaye intwaro Ukraine" bahanganye mu ntambara bamazemo imyaka irenga ibiri barwana.
Koreya y'Epfo, yatangaje ko ubufatanye bw'u Burusiya na Koreya ya Ruguru bagiranye mu bya gisirikare ko "uzatera Igihugu kimwe azaba ateye ikindi", bibangamiye umutekano wabo, bityo bakaba basaba Moscow kwisubiraho cyangwa nabo bagatera inkunga Ukraine.
Mu busanzwe, Koreya y'Epfo yohorerezaga ubufasha Ukraine burimo imiti n'ibindi, ariko hatarimo intwaro, kuko itegeko ryabo rivuga ko batemera gutanga intwaro ku gihugu kiri mu ntambara.
Nyamara nyuma y'uko Putin asuye Kim i Pyongyang muri iki Cyumweru, bavuze ko bagiye kubyigaho bakaba bahindura iryo tegeko bakorereza Ukraine intwaro zikaze.
Perezida Putin ati " Moscow ishobora gufata ibyemezo bitashimisha Koreya y'Epfo mu gihe bahitamo kohereza intwaro muri Ukraine." Koreya y'Epfo na yo ati " Turi kureba uburyo butandukanye bwo kohereza intwaro muri Ukraine, gusa uko bizagenda, bizaterwa n'uko u Burusiya buzitwara muri iki kibazo.
