Perezida Kagame yavuze uko  ahuza ubuzima busanzwe n’akazi akora buri munsi

Perezida Kagame yavuze uko ahuza ubuzima busanzwe n’akazi akora buri munsi

 Jul 9, 2024 - 12:33

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru bamubaza uko abasha guhuza ubuzima busanzwe n’akazi akora buri munsi, ndetse anahishura byinshi ku mateka yo ku Mulindi wa Byumba ahari ibirindiro bikura by'ingabo yari ayoboye za RPA.

Kandida-Petezida w'Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame, mbere ko yo gukomeza ibikorwa bye byo kwiyamamariza kuri sitade ya Gicumbi, yabanje kuganira n'abanyamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, ikiganiro cyabereye ku Mulindi w'Intwari i Byumba, kibanze ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Kimwe mu bibazo Perezida Kagame yabajijwe muri iki kiganiro, ni uko abasha guhuza ubuzima busanzwe n’akazi akora buri munsi.

Yifashishije urugero rw’ibyabaye, agaragaza ko no mu gihe cy’urugamba yashoboraga kubonera umuryango we umwanya, kuko hari iminsi mike yamaze abana n’imfura ye Ivan Cyomoro ku Mulindi wa Byumba ahari Icyicaro Gikuru cya RPA.

Yagaragaje ubwo indege ya Perezida Habyarimana yagwaga, nabwo iyi mfura ye bari kumwe bari no kureba umupira w'igikombe cya Afurika wahuzaga Senegal na Cameroun, aho yavuze ko icyo gihe yagerageza kwirengagiza umutwaro yari afite binyuze mu kuba yari kumwe n'umuhungu we amuri hafi.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo Ingabo zahoze ari iza RPA zafataga ku Mulindi byoroheje imikoranire hagati y’izi ngabo n’Umuryango wa FPR zari zishamikiyeho, kuko mbere wasangaga abatari ku rugamba batatanye, bamwe bakorera mu Bubiligi na Uganda.

Yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Maj Gen Fred Rwigema wari uyoboye Ingabo zahoze ari iza RPA zatangije urugamba rwo kubohora igihugu, ibintu byarushijeho kuba bibi ku buryo yageze ku rugamba asanga hari ibibazo byinshi.

Abajijwe aho yakuraga icyizere ko bazatsinda urugamba cyane ko bari bahanganye n’ingabo z’igihugu, yavuze ko nta kintu kidasanzwe cyabahaga icyizere uretse guharanira uburenganzira bwabo.

Ati "Ndakubwiza ukuri, ntabwo ari siyansi. Muri siyansi nararebaga nkabona turi butsinde, nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko turi butsinde kirenze umutima wacu, kuvuga ngo natsinda ntatsinda ngomba kurwanira ukuri kwanjye. Ni icyo umuntu yashingiyeho. Ibisigaye bikubakira aho.”

Perezida Kagame yavuze uburenganzira bwabo barwaniraga biri mu byabahaga ikizere cyo gutsinda urugamba