Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite ibibazo bikwiye gukemurwa bwangu

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite ibibazo bikwiye gukemurwa bwangu

 Jun 7, 2024 - 14:03

Perezida Kagame yabwiye abarangije muri Kaminuza ya African Leadership University (ALU) kugira imitekerereze yo gufata inshingano zo gukemura ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika kandi bakamenya ko byihutirwa.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yitabiriye  umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri 431 barangije amasomo muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Imiyoborere [African Leadership University, ALU], iherereye i Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali.

Mu ijambo ry'Umukuru w'Igihugu, yabwiye abarangije muri ALU kugira imitekerereze yo gufata inshingano zo gukemura ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika kandi bakamenya ko byihutirwa.

Ati “Dukeneye gufata inshingano ku byo dufite kandi bikajyana no kumenya ubwihutirwe bw’ibintu.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Kaminuza ya African Leadership University ari igihamya cy’uko Umugaane wa Afurika ufite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byawo.

Ati “Ikigo nk’iki, ni ikitwibutsa twese ko muri Afurika dufite ibikenerwa n’uburyo bwose kugira ngo dukemure ibibazo byacu. Ukuri kutari kwiza ni uko twiringira abandi kutwitaho.”

Umukuru w'Igihugu kandi, yavuze ko kugera ku ntsinzi nta muntu umwe ubyishoboza ahubwo bigerwaho habayeho gushyigikirwa n’abamuri hafi, ubuyobozi n’abandi.

Muri uyu muhango kandi, Perezida Kagame yahawe igihembo cy’ishimwe n'iyi Kaminuza nk’uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere ibikorwa byo kwihangira imirimo ku Banyarwanda n’abandi.

Iki gihembo yagishyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze ALU, Fred Swaniker, wamushimiye agira ati “Nk’uko nabivuze, twifuzaga ko wakabaye wararangirije amasomo hano ariko nta rirarenga. Twaguteguriye igihembo cy’ishimwe.” 

Perezida Kagame yahawe igihembo cy'ishimwe na Kaminuza ya ALU agihawe n'umuyobozi wayo Fred Swaniker