Mu magambo ye, Trump yagize ati:“Navuze ko nzareka inzara zanjye zigakura, kuko nkunda izo nzara. Nzazireka zikure!”
Aya magambo yahise asetsa cyane abari bitabiriye iyo nama, bituma icyumba cyuzura ibyishimo n’ibitwenge.
Nyuma y’ayo magambo, Nicki Minaj yahise ajya ku rubyiniro, atangaza ku mugaragaro ko ari umufana wa mbere wa Donald Trump, amagambo yakiriwe n’urusaku rw’abari aho.
Ibi byagaragaje umubano udasanzwe hagati y’uyu muhanzi uzwi cyane mu njyana ya rap na perezida wa Amerika.
Icyarushijeho gutuma iki gikorwa kivugwa cyane ni uko Nicki Minaj na Donald Trump bagaragaye bafatanye agatoki ku kandi imbere y’imbaga y’abantu, ibintu byatangaje benshi kandi bigakomeza gukurura impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.
Iki gikorwa cyongeye kwerekana uburyo Trump akunze gukoresha urwenya n’ibintu bitunguranye mu bikorwa bye bya politiki, ndetse n’uruhare rw’ibyamamare mu gushyigikira no kwamamaza imigambi ye.
