Paul Kagame yavuze ibyo azakora ku ikubitiro natorwa

Paul Kagame yavuze ibyo azakora ku ikubitiro natorwa

 Jul 13, 2024 - 14:10

Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru avuga ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda, icya mbere azitaho ari ugukomeza guteza imbere Igihugu mu ngeri zose, ari nako yongeye gukomoza ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa DR-Congo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n'umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Paul Kagame yavuze ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda, icya mbere azitaho ari ugukomeza guteza imbere Igihugu mu ngeri zose zirimo kubungabunga umutekano no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Ni ya nzira tumazemo igihe, yo kongera kubaka Igihugu, kugiteza imbere kugira ngo gikomeze gisugire.’Nzakora ibyo nkwiye gukora mu gihe nkiri hano kandi ndi kubikorana n’Abanyarwanda."

Abajijwe icyo atekereza kizaba nazaba atakiri ku butegetsi, yagize ati "Sintekereza ko hari Kagame gusa, hari Kagame n’aba bantu ubona. Dutera imbere kuko dufatanyije kandi Abanyarwanda batanga umusanzu ukomeye mu gutuma ibintu bikorwa. Njye ndabayobora ku mahitamo yabo kandi nizeye ko igihe ntazaba mpari hazaba andi mahitamo bazakora."

Yongeye kugaragaza ko atigeze yifuza kuba Perezida ahubwo byatangiye nk'impanuka.Ati "Kuva icyo gihe bisa nk’aho nakoze icyaha cyo kwemera kuba perezida, buri gihe mbazwa igihe nzaviraho. Abantu bangize perezida baracyambwira ko bashaka ko nkomeza kubabera perezida, undi muntu uvuye ahandi akavuga ko maze igihe. Abantu bambaza iki kibazo mbabwira ko bo batanayobora u Rwanda kuko si aba hano.''

Agarutse ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, yavuze ko gikwiye kurebwa nk'ikibazo cya Congo yose kandi ikibitiza umurindi ari umutwe w'iterabwoba wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko muri bo hari abatashye mu Rwanda bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Ati "Abo bake basigaye nibo bakorana n'abandi bantu bari mu mahanga, bamwe b'Abanyarwanda n'abandi banyamahanga bari mu bihugu byabo bafite aho bahuriye n'amateka ya Jenoside muri iki gihugu."

Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko azakomeza guteza imbere Igihugu