Papa Francis yaburiye abazatora muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Papa Francis yaburiye abazatora muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

 Sep 14, 2024 - 10:22

Papa Francis yibukije abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ko abakandida barimo Donald Trump na Kamala Harris bose nta miseke igoroye ubarimo, anabasaba guhitamo babanje gushishoza.

Kuri uyu gatanu, mu kiganiro n’abanyamakuru mu ndege ya papa, Papa Francis yavuze ku matora ya perezida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko abatora bazahura n’ikibazo cyo guhitamo “nabi” hagati y’uwahoze ari perezida Donald Trump na Visi Perezida Kamala Harris.

Papa yibukije abazatora muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika guhitamo Perezida bitonze 

Papa Francis yerekanye ko politiki ya Trump yo kurwanya abimukira ndetse n’imyitwarire ya Harris ku burenganzira bwo gukuramo inda, avuga ko izo politiki zombi zihonyora ubuzima.

Papa yakomeje asaba abantu gukoresha ubushake bwabo kugira ngo bafate umwanzuro mu matora.

Aya magambo yateje impaka zikomeye, cyane cyane ko Papa Francis yakomeje gushimangira akamaro k’indangagaciro n’uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’idini.