Nyambo yasubije abavuga ko yababajwe n’uko nta gihembo yahawe muri Mashariki African Film Festival

Nyambo yasubije abavuga ko yababajwe n’uko nta gihembo yahawe muri Mashariki African Film Festival

 Nov 21, 2024 - 15:54

Umukinnyikazi wa filime Nyarwanda, Nyambo Jesca, yasubije abamwibasiye bamushinja kwivumbura agasohoka ahaberaga ibirori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi bahize abandi mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu Iserukiramuco rya Sinema ‘Mashariki African Festival 2024’.

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo ku wa 09 Ugushyingo 2024, bibera mu Rwanda muri Kigali Conference and Exhbition Village (Camp Kigali), aho byari byitabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye barimo abakinnyi ba filime, abazitunganya n’abandi bafite aho bahurira na byo.

Itangwa ry’ibi bihembo risa naho ryazamuye impaka, aho wasanganga bamwe mu bakinnyi bari bahataniye ibihembo ariko ntibabone amahirwe yo kubyegukana bagaragazaga ko byatanzwe mu buryo budasobanutse, aho bashimangira ko hari abo bagiye baha ibihembo batabikwiye bagasiga abari babikwiye.

Nyambo wari uhatanye mu cyiciro cy’umukinnyikazi mwiza ‘Best Actress’, ni umwe mu bakinnyi basize inkuru mu itangwa ry’ibi bihembo, aho byavugwaga ko amaze kubona nta gihembo ari buhabwe yahise yivumbura arataha.

Bamwe mu bari bitabiriye ibi birori bavuze ko Nyambo yari yaje atameze neza ari yo mpamvu yasohotse ahatangirwaga ibihembo, ariko kandi abandi bagashimangira ko ari agahinda k’uko yari yaje yambaye nk’umuntu witeguye guhabwa igihembo ariko bikarangira ntacyo ahawe.

Nyambo yavuzweho gusohoka kubera umujinya w'uko nta gihembo yahawe

Mu kiganiro yagiranye na ‘MIE Empire’, Bwiza yashyize umucyo ku byamuvuzweho avuga ko yasohotse ahatangirwaga ibihembo kuko atari ameze neza, ndetse ko ntaho bihuriye no kuba nta gihembo yahawe kuko n’ubundi yari yaturutse mu rugo umutwe umurya dore ko yaje yanakererewe bigatuma Killaman bari gutambukana ku itapi itukura ahinyurana.

Ati “Ntabwo nari nziko abantu babifashe kuri urwo rwego, ariko ukuri guhari ni uko nari ndwaye. Ntabwo nari meze neza nari ndwaye pe! Nashatse no kureka kuza, ngira ngo niba baranabibonye babonye ko nakererewe.”

Yakomeje avuga ko yashatse kureka kuza, ariko asanga nibwo abantu babifata nabi kuruta kuza, ahubwo asanga kuba yarigomwe akaza arwaye nibwo babifashe ukundi.

Ati “Nari ndwaye umutwe umereye nabi ngira ngo niba mwaranabibonye, byageraga aho kwihangana bikanga nkaryama kuri Perry.”

Yavuze ko byageze aho bakabona akomeje kuremba batumiza amazi n’ibinini arabinywa ariko biba iby’ubusa, kugeza ubwo Iryn, umugore wa Rusine, yabonye ko kwihangana byanze amusaba guhaguruka agataha.

Nyambo yatangaje ko atasohotse kuko nta gihembo yahawe, ahubwo ni uko yari arwaye