Niba warigaruriwe no kuryama menya byinshi ku ndwara ibitera

Niba warigaruriwe no kuryama menya byinshi ku ndwara ibitera

 Apr 3, 2025 - 15:59

Mu busanzwe kuryama ni kimwe mu bice by'ingenzi bigize ubuzima, kuko umuntu amara byibura 1/3 cy'ubuzima bwe aryamye, gusa hari abantu bigaruriwe n'uburiri ku buryo kuryama ari cyo kintu kibaha amahoro. Abo rero bafite uburwayi bwa Clinomania butera umuntu gukunda uburiri bikabije.

Clinomania ni indwara yo gusinzira irimo guhangayikishwa cyane no kuguma mu buriri cyangwa kwifuza kuryama umunsi wose.

Ababana n'iyi ndwara bagirira amarangamutima uburiri bwabo, bivuze ko bahura n'ibibazo by'ubuzima bwa buri munsi bityo bagashaka kuguma mu byumba byabo.

Buri gihe, babona uburiri bwabo nk'ahantu honyine habaha umutuzo.

Abantu barwaye Clinomania bagirira urukundo rukabije uburiri 

N'ubwo kugeza ubu bitaremerwa ku mugaragaro nk'uburwayi, Clinomania ifitanye isano ya bugufi n'ibindi bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe nko kwiheba no guhangayika.⁠

Ijambo clinomania rikomoka ku ijambo ry'ikilatini “Clin” risobanura “uburiri” na “mania” rifitanye isano n'ubusazi.