Komiseri wa NFL ifite mu nshingano Super Bowl, Roger Goodell, yatangaje ko ubufatanye bwabo na Jay-Z buzakomeza nk'uko bisanzwe nubwo uyu muraperi aherutse kuregwa gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 13 mu 2000.
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Goodell yagize ati: "Dukurikije uko tubibona, umubano wacu na we ntiwahindutse, harimo n'imyiteguro ya Super Bowl itaha."
Ni mu gihe benshi bari biteze ibyo birego bishobora kwangiza umubano we na NFL, bikaba byanatuma adakomeza gutegura ibirori bya Super Bowl asanzwe afatanya na bo gutegura.
