Ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, nibwo muri Convention Center habaye umuhango wo gutanga ibihembo bya Isango na Muzika ku nshuro ya Gatanu, aho hahembwe abahanzi mu ngeri zitandukanye.
Mubahawe ibihembo harimo na Musengamana Beatha washimiwe mu cyiciro cy’abahanzi bahanze indirimbo zatanze umusanzu mu kubaka igihugu, aho yahwe igihembo ku bw’indirimbo ye ‘Azabatsinda Kagame’ yasusurukije benshi. Mu bandi bashimiwe kandi harimo Munyanshoza Dieudonne, Nzayisnga Sophie na Makanyaga Abdul.
Nyuma y’uko Beatha ahawe iki gihembo, Ndandambara yaje kunyura ku rukuta rwe rwa X, yongera kugaragaza ko Beatha akomeje guhabwa ibihembo ubutitsa we bakamwirengagiza, nyamara nawe mu 2017 yarahimbye indirimbo ‘Ndandambara’ yagize uruhare rukomeye mbere ye.
Ndandambara kandi yikomye abantu atashatse kuvuga amazina yabo, avuga ko bashatse kumuzimya ntibabigeraho. Icyakora Ndandambara yashimiye Umuryango wa RPF Inkotanyi ku byo bamaze kumugezaho.
Ati “Beatha Azabatsinda, akomeje guhabwa ibihembo nyuma yo guhabwa inzu kubera indirimbo yahimbiye Perezida Paul Kagame. Isango Star yamuhaye igihembo mu birori byabereye muri Convention Centre, naho Ndandambara we yibereye mu bisope ku gisozi (araseka)….Ni yake yale n’ubundi bari bagiye kunzimya iwacu.”
Ni ubutumwa yanditse nyuma y’uko mu minsi yashize ubwo Beatha yahabwaga inzu, yagaragaje ko nawe yakabaye yarayihawe kuko atumva uburyo Beatha waje nyuma ye ahabwa ibihembo bingana uko nyamara nawe yarahimbye indirimbo ikagira uruhare rukomeye.
Icyo gihe yagaragaje ko we yirengagijwe, asaba ko nawe bamureba ‘icyoroshye’ bakagira ikintu bamugenera. Icyakora icyo gihe yanenzwe n’abantu asaba imbabazi.
Kuri ubu abantu bongeye kumunenga bamubwira ko ibintu ari kuvuga bidakwiye na gato, aho bashimangira ko nta kindi kiri kubimukoresha uretse ishyari afitiye Beatha.
Benshi usanga bamugira inama yo gutegereza igihe ke kikazagera nawe akagororerwa nk’uko abisaba, aho gukomeza kwitesha agaciro kandi yafatwaga nk’umuntu w’ingirakamaro.


