Iri tegeko ryashyizweho mu rwego rwo kurengera inyamaswa, by’umwihariko imbwa, kugira ngo zihabwe uburenganzira bwo kwitabwaho, gukundwa no gukora imyitozo ngororamubiri ya buri munsi. Abahanga mu buzima bw’inyamaswa bavuga ko imbwa zikeneye kuba mu buzima butuma zitigunga, ntizirambirwa, kandi zigahabwa ibikenewe byose birimo ibiryo, amazi, no kuganirizwa.
Abatunze imbwa muri iki gihugu bagirwa inama yo gukoresha ibigo byakira imbwa ku manywa (doggy daycare), cyangwa bakaba bafite umuntu waza kuzireba mu gihe batari mu rugo igihe kirekire, cyane cyane abajya mu kazi k’amasaha menshi.
Sweden ni kimwe mu bihugu bifite amategeko akomeye ku burenganzira bw’inyamaswa, ndetse kuhatatira aya mategeko bishobora gutuma nyir’inyamaswa ahanishwa ibihano birimo n’amande cyangwa gufatirwa imbwa ye.
Iri ni isomo rikomeye ku bindi bihugu n’abatunze imbwa bose, ryo kwita ku nyamaswa zabo nk’ibiremwa bifite uburenganzira bwo kwitabwaho no kubaho mu buzima bwiza.
Muri Sweden nta muntu wemerewe gusiga imbwa ye iri yonyine amasaha arenze atandatu
