Muri Kenya umupolisi yibwe imbunda kubera ubusinzi

Muri Kenya umupolisi yibwe imbunda kubera ubusinzi

 Aug 21, 2024 - 14:06

Umupolisi witwa Mburu yanizwe n'abantu bataramenyekana maze bamutwara imbuga, ni nyuma y'uko uyu mupolisi yari amaze guhaga ka manyinya.

Muri Kenya umupolisi witwa Peter Mburu, yatawe muri yombi na polisi y’icyo gihugu azira gusinda afata imbuga.

Raporo ya polisi ivuga ko umupolisi yaherekeje inshuti ze mu  kabari I Mihango hafi y’iburasirazuba bwa Bypass hafi y’ikicaro gikuru cya polisi y’iki gihugu.

Ubwo yari mu nzira yerekeza mu rugo rw’ababyeyi be  ahitwa Kijani I Mihang’o, uyu mupolisi witwa Mburu yanizwe n’abantu babiri maze bamwambura pistolet ya Ceska irimo amasasu 15, igikapu kirimo ikarita y’itora, amakarita ya banki na terefone igendanwa.

Uyu mupolisi witwa Mburu, yafunzwe kugira ngo afashe mu iperereza kandi mu kiganiro iperereza byagaragaye ko uyu mupolisi atazi neza aho ibyo byabereye.

Icyakora yari afite ibikomere bigaragara ku munwa, mu nkokora no ku ivi ry’iburyo ndetse banamuciriyeho imuenda, iperereza ryakajijwe muri icyo gihugu kugira ngo iyo mbunda iboneke.