Minisiteri y’ubuzima muri Kenya yatangaje ko umushoferi utwara amakamyo yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (D.R.C.), bamusanganye virusi ya Mpox cyangwa se ubushita bw’inkende.
Uyu mushoferi yapimiwe mu mujyi wa Busia uhana imbibi mu burengerazuba bwa Kenya kandi ibimenyetso byagaragaje ko afite iyo virusi maze ahita atangira gukurikiranwa.
Icyakora iperereza ryimbitse ku bantu bakekwaho kuba baranduye virusi y’inguge ryashizwemo imbaraga muri ako karere, ndetse no mu muzindi ntara zose zigize Kenya kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’iyi virisi.
