Polisi ya Kenya ikorera Mombasa yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu icuruzwa ry’urumogi rufite agaciro ka arenga miliyoni 150 z’amanyarwanda.
Ku wa gatanu, tariki ya 16 Kanama 2024, Ubuyobozi bushinzwe iperereza (DCI) bwatangaje ko Crispin Oduor Owino na Caleb Otieno Agolo bafungiwe kuri sitasiyo ya police iherereye Mariakani, nyuma yo gufatamwa urumogi.
DCI yavuze ko igikorwa cyo guta muri yombi aba bagabo cyabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Moi kigizwemo utugare n’ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Kenya (ANU), maze aba bagabo bagatabwa muri yombi na Polisi y’iki gihugu.
