Mu kiganiro Nishimwe Naomi yagiranye n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, bamubajije niba koko azemera gusibisha inyinya ye kuko muri Ethiopia aho umukunzi we Micheal Tesfay bitegura kurushinga akomoka babifata nk’inenge.
Mu gusubiza iki kibazo, Naomi yavuze ko inyinya ye akiyifite ndetse ko atazigera ayikuraho kuko ari cyo kintu cy’umwihariko afite mu isura ye abantu benshi bashobora kumumenyeraho iyo asetse. n
Yagize ati “Njyewe inyinya ntabwo nzayifunga. Nayifunga noneho nkazasa nte? Mu isura yanjye nta kintu cy’umwihariko gihari…noneho nyifunze bajya bavuga ko ntacyo ndi cyo.”
Ibi yabibajijwe mu gihe hari amakuru avuga ko umuhanzi Meddy yategetswe gufungisha inyinya ye igihe yari agiye gushakana n’umugore we Mimi kuko mu gihugu cya Ethiopia batajya bemera umuntu ufite inyinya.
Micheal Tesfay uherutse kwambika impeta y’urukundo Naomi, bakaba bitegura kurushinga mu Ukuboza 2024.

