Mu kiganiro yanyujije kuri 'MIE Empire', Irene yahakanye yivuye inyuma ko adashobora gukora amakosa yo kuvanga akazi n'ubuzima bwite bw'umuntu uwo ari we wese, ikindi ko adashobora kuyikora ku bahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuko kuva ku ndirimbo ya mbere bakoze zose zararebwe kandi zirakundwa kandi izo prank zidakozwe.
Yakomeje avuga ko yari yateguje abantu ko indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas bazayishyira hanze tariki 20 Ugushyingo 2025, ariko byatumye afata icyemezo cyo kuba abiretse kugira ngo azereke abantu ko iyo ndirimbo izarebwa ibi byose biri kuvugwa bidahari.
Ati "...Iyo bigeze ku bahanzi bakora umuziko wo kuramya no guhimbaza Imana, ntibakeneye prank. Kuva kuri Nahawe Ijambo kugeza kuri Emmanuel, nta prank n'imwe yigeze iba tugiye gusohora indirimbo. Si ubu ng'ubu yaba ibaye rero tumaze gusohora indirimbo nini cyane ziri gukora ibintu namwe mubasha kubonesha amaso.
"Ngewe nagombaga gusohora indirimbo ku itariki 20, barebe nanayiteguje kuva mbere. Nanze kuyisohora kugira ngo abantu batagira ngo ni prank kandi irarangiye. Ubu nyisohoye yarebwa, ariko ndagira ngo nkwemeze neza ko izanarebwa bidahari."
Icyakora ku rundi ruhande yirinze kugira icyo avuga ku butumwa bwatambukijwe kuri paji ya Instagram ya Vestine aca amarenga ko yatandukanye n'umugabo we Idrissa. Yavuze ko azi neza 'mood' Vestine abayemo, ariko ntabwo ari ibyo kubwira abantu kuko ari ubuzima bwe bwite.
Yakomeje aburira abantu bakomeje guhimba inkuru z'ibihuha ziharabika Vestine, aca amarenga ko mu gihe batabihagaritse ashobora kwiyambaza amategeko.
Mu kiganiro kandi Irene yagiranye na 'Igihe Kulture', yavuze ko ibyo abantu babonye byavuye kuri konti ya Instagram ya nyayo ya Vestine ndetse biza gusibwa ku bw'mpamvu z'umutekano we.
Ati "Ibyo mwabonye byavuye kuri konti ya nyayo ya Vestine, ni naho byahise bisibwa ku bw'impamvu z'umutekano we."
