Ibi yabivuze mu butumwa yanyujije kuri X, nyuma y'impaka zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagati y'urubyiruko na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwana n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene.
Ni nyuma y'ubutumwa Minisitiri Bizimana yatanze asaba abantu guhagarika gukoresha ijambo 'Gutwika' ahantu habaye ibirori, kuko ubusanzwe rifite amateka mabi mu Rwanda, ibyatumye bamutera amabuye bavuga ko yakabije kuko iri jambo ntacyo ritwaye.
Mu butumwa Minisitiri Utumatwishima yanyujije kuri X, yavuze ko mu ndimi zose habamo imvugo (slang), ariko ko bakwiye kubaha ntibaterane amagambo n'umuntu mukuru.
Ati "Ku kibazo cya 'Slangs' zikoreshwa na Gen-Z!# Gen-Alfa, mu ndimi zose zibamo....gusa abana barezwe neza ntibacyocyoraba n'umukuru iyo atanze inama. Twumvire."
Icyakora nyuma yo gutanga ubu butumwa, urubyiruko rwakomeje kwinangira, aho mu bitekerezo batanze bakomeje gushimangira ko Minisitiri Bizimana yahuje ibidakwiye.
