Mu matora ategerejwe y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ku wa 15 Nyakanga 2024, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigw, yatangaje umubare wa kandidatire bakiriye.
Yemeje ko abakandida ku mwanya wa Perezida ari icyenda, aho abatanzwe n’Imitwe ya Politiki, ari ibiri; Umuryango RPF-Inkotanyi watanze umukandida, ndetse na Green Party.
Ni mu gihe yatangaje ko abifuza kuba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bigenga ari barindwi.
Naho kuri kandidatire z’abifuza guhatanira imyanya y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, imitwe itandatu ya politike niyo yatanze kandidatire kubifuza ko bazabahagararira.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa
Hon Oda Gasinzigwa kandi, yavuze ko hari ibyicirio byihariye, birimo icy’abagore, urubyiruko ndetse n’icy’abafite ubumuga, aho yemeje ko aha ari naho bakiriye abantu benshi, cyane mu cyiciro cy'abagore.
Nyuma yo kwakira kandidatire, hagiye gukurikiraho igikorwa cyo kuzisuzuma, ubundi ku wa 06 Kamena 2024 hagatangazwa urutonde rw'agateganyo rw'izemewe.
Guhera tariki ya 06-14 Kamena, hazakirwa abazaba bafite ibyo batujuje, ari nabwo kuri iyo tariki ya 14 hazasohoka urutonde rwa nyuma.
