Menya ibyo umuzamu André Onana yatangaje kuri Ibrahim Traoré

Menya ibyo umuzamu André Onana yatangaje kuri Ibrahim Traoré

 Jun 17, 2025 - 16:45

Umuzamu wa Manchester United, André Onana, ukomoka muri Cameroon yitabiriye ibikorwa by'ubugira neza muri Burkina Faso aboneraho no guhura na Perezida w'inzibacyuho wa Burkina Faso, Captain Ibrahim Traore.

Ibi bikorwa by'ubugiraneza byari byateguwe na kapiteni w'ikipe y'igihugu cya Burkina Faso y'umupira w'amaguru, Bertrand Traoré binyuze mu muryango w'uyu musore usanzwe akinira Ajax yo mu Buholandi.

Muri uru ruzinduko, André Onana yanahuye na Perezida Ibrahim Traore ndetse abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje uburyo yishimiye guhura na Perezida w'iki gihugu.

André Onana mu butumwa bwe yagize ati "Nagize ishema rikomeye ryo kwakirwa na Nyakubahwa Captain Ibrahim Traoré, Perezida wa Burkina Faso akaba n’Umukuru w’Igihugu.

"Ndashimira byimazeyo Perezida hamwe n’abaturage ba Burkina Faso ku buryo banyakiriye neza, uru ruzinduko rwatumye ndushaho gushima abantu n'umuco by'iki gihugu."

Yakomeje agira "Ni inararibonye ridasanzwe kandi ryuzuye amasomo menshi. Nifurije Burkina Faso ibyiza byinshi mu gihe kizaza."

Uyu muzamu uri mu beza ku mugabane wa Afurika yahaye impano y'umwambaro (Jersey) Perezida Traore, nk'uko amafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.

Ni umwenda wari wanditseho izina 'Onana' na nimero ze 24 mu mugongo, ukaba umupira Manchester United yakoreshje mu mikino ya UEFA Europa League.

André Onana yahaye impano ya jezi Perezida Ibrahim Traore

Bertrand Traoré watumiye André Onana ni umukinnyi wa Ajax mu Buholandi