Icyo kigo cyashinzwe na Paul Dalton ukomoka mu Bwongereza, izwiho gukoresha tekinoroji igezweho ndetse n’ibikoresho byiza kugira ngo yoze imodoka ziganjemo izihenze.
Serivise igura ayo mafaranga menshi
Kuri ayo mafaranga, uyishyura mbere yuko imodoka yawe yozwa, akubiyemo gusukura neza imbere ninyuma mu modoka, ndetse no kunoza amarangi.
Muri ubwo buryo, imodoka yawe izogeshwa amazi meza, ndetse bizafata iminsi irenga irindwi kugeza 14 kugira ngo irangire.
Amategeko ya mbere ya Dalton ni ugutanga serivisi kubafite imodoka zihenze nka Bugatti, Rolls-Royce, Ferrari, Lamborghini, na Aston Martin.
Abakiriya be bivugwa ko ari abantu bakize, abanyamuziki, abanyapolitiki, n’ibyamamare bifuza ko imodoka zabo ziguma mu bihe byiza bishoboka.
