Ibinini byo kuboneza urubyaro ku bagabo biri mu igeragezwa

Ibinini byo kuboneza urubyaro ku bagabo biri mu igeragezwa

 Feb 16, 2023 - 16:28

Ikigo cy'ubuvuzi muri Leta zunze ubumwe z'Amerika cyatangaje ko cyasohoye ibinini by'abagabo bizajya bituma badatera inda mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Mu gihe byari bimenyerewe ko abagore ari bo bafite uburyo bwinshi  bwo kubarinda gusama inda batateguye, kuri ubu abashakashatsi bashyize hanze ubundi buryo abagabo nabo bakirinda gutera inda batifuza.

Mu busanzwe uburyo bwo kuboneza urubyaro, igitsinagore nicyo cyari gifite uburyo bwinshi  bwo kuboneza urubyaro nk'ibinini,udupira two mu nda cyangwa no mu maboko ndetse n'ubundi buryo.

Ku ruhande rw'abagabo, nubwo uburyo bwabo bwo kuboneza urubyaro bwabagaho, ariko bwari bugoranye ugereranyije n'ubw'abagore.

Ku bagabo uburyo bwabo bwo kuboneza urubyaro byari ugukoresha agakingirizo cyangwa bakifungisha burundu. 

Ku bagabo byasabagako bakata imiyoborantaga, mu gikorwa kizwi mu ndimi z'amahanga nka Vasectomy.

Ubu buryo abagabo benshi bakaba batabwishimiraga,gusa n'abagore nabo barabukoresha.

Kuri ubu, ikigo cy'ubuvuzi muri Amerika cyitwa National Institutes of Health cyasoheye ibinini umugabo azajya afata mbere y'uko akora imibonano mpuzabitsina. Ibi bikaba byari bimenyerewe ku bagore. 

Iki kigo cyatangaje ko ibi binini byiswe TDI-11861, bizajya bifatwa mbere y' isaha imwe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Abashakashatsi bagaragaje ko iki kinini kimara amasaha atatu intanga zidashobora gukora urugendo ngo zijye guhura n’intangangore ariko nyuma y’amasaha 24 ikindi cyiciro cy’intanga kiba ari kizima nk’uko bisanzwe.

Nk'ibisanzwe imiti izakoreshwa ku bantu, ibanza gukorerwa igeragezwa ku mbeba.

Aha ubushakashatsi bukaba bwaragenze neza ku mbeba, gusa mbere y'uko abantu babikoresha bazabanza babigeragereze no ku nkwavu.

Abashakashatsi batangaje ko ntangaruka ibi binini bizagira ku buzima bw'abagabo ikindi kandi ibi binini ntibizabuza kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.