Menya byinshi ku gace ko muri Brazil aho abagabo babaye imboneka rimwe

Menya byinshi ku gace ko muri Brazil aho abagabo babaye imboneka rimwe

 Dec 7, 2024 - 22:21

Benshi batangajwe n'inkuru y'agace ko muri Brazil, aho abagabo babaye ibura, kugeza ubwo n'abashyitsi bakirwa muri ako gace basabwa ko bagomba kuba ari abagabo hagamijwe ko bagomba kuryamana no gukundana n’abagore bahasanze.

Burya koko umuntu arambira kubona byinshi, uyu mugani ushobora kuba ujyanye neza n’ibibera mu gace ka Noiva do Cordeiro muri Brazil gatuwe n’abantu 600.

Bivugwa ko Ako gace gafite ikibazo cy’abagabo bake mu gihe abagore bahatuye bo bakeneye abagabo benshi kugira ngo bongere barumbuke.

Ubusanzwe abashyitsi bakirwa muri ako gace basabwa ko bagomba kuba ari abagabo hagamijwe ko bagomba kuryamana no gukundana n’abagore bahasanze.

Nk’uko urubuga ‘The Week’ rubitangaza, n’abagabo bake bo muri ako gace bamara igihe kinini mu yindi mijyi aho baba bagiye gushaka ubuzima, aho abagore babo byibura bamara ibyumweru bibiri kugeza ku kwezi nta bagabo babona.

Umwe mu bagore bahatuye yagize ati: “Maze igihe kinini ndasomana n’umugabo kandi twese turota gukundwa no kurongorwa ariko ntibibe impamo, dukunda gutura hano kandi ntidushaka kuva muri aka gace tujyanwe no gushaka abagabo

Aka gace karimo abagore bari mu bwigunge kakaba kari kure cyane y’umujyi, kashinzwe mu 1891 n’umugore witwa Maria Senhorinha de Lima, na ho izina ry’aka gace risobanura ‘Umugeni wintama’.