Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru 'NBS' cyo muri Uganda, Mc Kats yavuze ko abajyanama b'abahanzi bagendana agahinda bitewe n'uko rimwe na rimwe abahanzi baba bareberera inyungu batajya baha agaciro akazi katoroshye bakora.
Yavuze ko kuba bakora ibintu ntibabishimirwe mu gihe umuhanzi ari kwishimira intsinzi amaze kugeraho kandi ari we abikesha byose, ari kimwe mu bintu bibatera agahinda ndetse bikabaca intege ku buryo bamwe bahitamo kubihagarika burundu.
Abajyanama ngo bavuga ko kuba babikora ahanini ari urukundo n'ubwitange baba bafitiye umuziki bigatuma babikora, kuko ahanini iyo urebye usanga abahanzi aribo babikuramo amafaranga menshi ariko abajyanama ntibagire ikintu gifatika bakuramo.
Yagize ati "Kimwe mu bintu bibabaza cyane, ni ukubona abahanzi bagera ku ntsinzi, ariko ntibibuke guha agaciro imbaraga n'akazi abajyanama babo baba bakoze."
Mc Kats avuga ko uku kudashimira abajyanama akazi baba bakoze, nibyo usanga byagira ingaruka ku bahanzi bamwe na bamwe bagatangira kubura epfo na ruguru, ndetse bikarangira bazimye burundu.
Ubwo aya mashusho ya Mc Kats yazengurukaga ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko abahanzi bakwiye kujya baha agaciro abajyanama babo, ndetse bamwe bagasaba ko hajya hatangwa igihembo ku muntu wabaye umujyanama mwiza buri mwaka kugira ngo babone ko nabo bahabwa agaciro.
Gusa ku rundi ruhande hari n'abavuga ko hari abajyanama baba bishakira kwamamara kurusha abahanzi bareberera inyungu, ugasanga rimwe na rimwe ariho bipfira.
Mc Kats yahishuye ko abajyanama b'abahanzi bafite agahinda baterwa na bamwe mu bahanzi
Mc Kats yavuze ko hari abajyanama bahitamo kubireka kuko badahabwa agaciro
