Mbonye amahirwe nakwemera kuba umupfumu -Junior Rumaga

Mbonye amahirwe nakwemera kuba umupfumu -Junior Rumaga

 Feb 20, 2026 - 16:36

Umusizi Junior Rumaga yatangaje ko aramutse abonye amahirwe,n’ubushobozi byo kuba umupfumu yabikunda cyane, avuga ko byaba bifitanye isano n’umuco nyarwanda wa gakondo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, aho yavuze ko yumva yaba afite ubushobozi bwo kurebera abantu ibizaba no gupfumura ibihe, ibintu avuga ko byamushimisha.

Abona ko hari byinshi mu muco nyarwanda byagiye bisimbuzwa n’imyemerere mishya, bigatuma bamwe batandukira umuco wabo, kuko kubandwa, guterekera n’ubupfumu ari ibintu byahoze bigira uruhare rukomeye mu mibereho y’Abanyarwanda, ndetse ko ari kimwe mu byafashaga igihugu gutsinda no gukomera.

Kuri we itandukaniro riri hagati ya Yezu na Gihanga ni uko umwe afatwa nk’uwaturutse hanze mu gihe undi ari uwo mu muco nyarwanda, ariko agaragaza ko bose bagaragara nk’abafite ubumana bumwe.

Yongeyeho ko muri iki gihe bigoye kumenya uvuga ukuri n’utavugisha ukuri mu byerekeye imyemerere, kuko ngo hari aho usanga haremera amazina y’abantu kurusha indangagaciro z’umwimerere.

Ibi bitekerezo bya Rumaga Junior bikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe babibona nk’ukugaragaza agaciro k’umuco nyarwanda, mu gihe abandi babifata nk’ibitekerezo bishobora kutavugwaho rumwe bitewe n’imyemerere itandukanye y’abantu.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien